Ku wa Gatanu, tariki ya 21 Mata 2023, Jali Investment Company Limited yasoje amarushanwa y’abakozi muri iki kigo, yabaye hagamijwe kwizihiza umunsi mukuru wahariwe abakozi, uteganyijwe kuba ku wa 1 Gicurasi 2023.

Ni irushanwa ryabereye kuri Stade ya Ruyenzi, ryari rigizwe no gusiganwa ku maguru ndetse no gukina umupira w’amaguru ku makipe y’ibigo bito bishamikiye kuri Jali Investment Company Limited.

Aho harimo ikigo cy’imari iciriritse ari cyo Jali S.C PLC, ikigo cy’ubwikorezi Jali Transport, ikigo cy’ubwubatsi bwa za gare n’amagaraje n’imicungire yazo, Jali Real Estate.

Iyi mikino yabimburiwe no gusiganwa ku maguru ku cyiciro cy’abiruka byo kwishimisha "Run for Fun", cyatangiye saa Cyenda. Cyahatanyemo abakinnyi barindwi barimo abagabo bane n’abagore batatu.

Hakurikiyeho abasiganwa kuri metero 100 mu bagabo bafite kuva ku myaka 18 kugeza kuri 39. Umwanya wa mbere wegukanwa na Nshimiyimana Janvier, mu gihe mu bagore wegukanywe Niyinyitungiye Olive.

Mu bagabo bari hejuru y’imyaka 40, hahatanye abakinnyi barindwi, Mbabazi Mathias asiga bagenzi be, naho mu bagore bari hejuru y’iyi myaka, Mukankiko Florida, aba ari we uba uwa mbere.

Muri metero 1200, abagabo n’abagore batarengeje imyaka 39 bahagurukiye rimwe, Ishimwe Emmanuel aba ari we witwara neza kuri uyu munsi muri iki cyiciro.

Nyuma yabo, abagabo bari hejuru y’imyaka 40 basiganwe, Mwizerwa Jean Pierre atanga abandi ku murongo.

Ishimwe Emmanuel yongeye kwegukana ikindi cyiciro cy’abatarengeje imyaka 39 bakora metero 2400.

Umukino wa ruhago wahuje Jali Transport na Jali Real Estate.

Jali Transport yifatanyije na Jali Investment mu gihe Jali Real Estate yivanze na Jali Microfinance na RFTC.

Umuyobozi w’Inama Nkuru ya Jali Investment, Nsengiyumva François n’Umuyobozi Mukuru wa Jali Investment, Twahirwa Dodo, ni bo batangije uyu mukino ku mugaragaro.

Real Estate yinjiye mu mukino mbere ndetse ibona n’amahirwe kuri coup-franc yatewe na Bagirubwira ariko umupira uca hejuru y’izamu gato.

Ibi byakanguye Jali Transport, na yo itangira kwinjira mu mukino, ikananyuzamo igasatira ibifashijwemo na Janvier Nshimiyimana.

Mashara na we yongeye arazamuka atera umupira ukubita igiti cy’izamu, mu gihe bagihangana, Nshimiyimana Janvier ashyiramo igitego cya mbere.

Mu mpera z’igice cya mbere, Nshimiyimana yongeye kwiba umugono ba myugariro ba Real Estate, abacenga bose atera umupira mu rucundura, umunyezamu Makuza arirambura ntiyawukoraho.

Real Estate yashakanye imbaraga igitego cyo kwishyura ariko umunyezamu wa Jali Transport akomeza kuyibera ibamba. Uku ni ko igice cya mbere cyarangiye.

Mu cya kabiri, Real Estate yagarukanye imbaraga itangira kwishyura. Patrick yazonze ba myugariro ba Jali Transport, atangira kurema uburyo bwinshi bwavuyemo igitego ku munota wa 55, umukino ushyuha kurushaho.

Wahise utangira gukinirwa hagati mu kibuga, amakipe yombi ntiyagera imbere y’izamu cyane. Nubwo nta buryo buremereye bwabonekaga ariko, amahirwe amwe Nshimiyimana yongeye kubona yacenze ba myugariro asigarana izamu wenyine atsinda igitego cya gatatu ku munota wa 81.

Ku munota wa mbere w’inyongera ni bwo Real Estate yabonye penaliti yatewe na Asumani, ayishyira mu izamu, umukino urangira ari ibitego 3-2.

Jali Transport yatwaye igikombe yahawe igikombe ndetse na sheki y’ibihumbi 500 Frw, Real Estate yatsinzwe ihabwa ibihumbi 300 Frw.

Abasiganwe ku maguru, metero 100, bahembwe ibihumbi 100 Frw, abari muri metero 1200 bahembwa ibihumbi 150 Frw mu gihe mu 2400 bahawe ibihumbi 200 Frw.

Umuyobozi Mukuru wa Jali Investment Limited, Col. Twahirwa Dodo, yavuze ko ibi bikorwa bibaha imbaraga zo gutegura n’ibindi bishobora kuzavamo n’ikipe ikomeye.

Yagize ati "Ni irushanwa ryagenze neza. Abakinnyi basabanye cyane ndetse mwabonye ko hari n’abakinnyi beza. Turi kureba ko nk’uko mbere twahoze dufite ikipe, noneho twazaganira tukareba ko hagaruka indi ishingiye kuri Jali Investment."

Source : igihe.com
link : https://mobile.igihe.com/imikino/football/article/jali-transport-yegukanye-igikombe-cy-ibigo-biri-muri-jali-investment-company

Amafoto :