Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Ukwakira 2023, Ikigo Jali Transport Ltd ,Umujyi wa Kigali,Urwego Ngenzuramikorere, berekanye bisi nshya 20 zigiye gukorera mu Mujyi wa Kigali.

Izi bisi zizafasha abatuye Umujyi wa Kigali gukora ingendo aho bashaka badategereje igihe kini, mu byerekezo bya Downtown- Kimironko na Nyabugogo-Kimironko.

Mu itangazo ryo ku wa 3 Ukwakira 2023, Minisiteri y’Ibikorwaremezo yavugaga ko mu rwego rwo gukemura ikibazo cyo gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange hafashwe ingamba zitandukanye.

Iyi Minisiteri yavugaga kandi ko hazabaho gukorana n’abasanzwe batwara abagenzi, kugira ngo babone ubushobozi bwo gukoresha bisi ziri mu magaraje ndetse ko hazifashishwa bisi ziri mu byerekezo bidafite abagenzi zigakoreshwa ahari abagenzi benshi mu masaha amwe n’amwe.

Biteganyijwe ko guhera tariki ya 14 Ukwakira, 2023 aribwo zitangira akazi ko gutwara abagenzi.

Izi bus nshya uko ari 20 zifite umwihariko wo kuba zifite imyanya yagenewe abafite ubumuga.

Source:UMUSEKE.RW
link : https://umuseke.rw/2023/10/hatanzwe-bisi-20-mu-gukemura-ikibazo-cyingendo-muri-kigali/amp/