Mu rwego rwo gukemura ibibazo bigaragara mu gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange mu Mujyi wa Kigali, ubuyobozi bwa Jali Transport Ltd bwatangaje ko muri bisi 25 buteganyaga kugura uyu mwaka hari izamaze kuhagera, izindi zikaba zizagera mu Rwanda mu minsi mike iri imbere.

Jali Transport ni imwe muri sosiyete za Jali Investment Ltd ifite inshingano zo gutwara abagenzi mu buryo rusange muri zone ebyiri kuri enye zo mu Mujyi wa Kigali mu byerekezo birenga mirongo itatu.

Jali Transport Ltd ivuga ko kuzana bisi nyinshi ubwabyo bidahagije kugira ngo ikibazo cy’abagenzi bamara umwanya munini bategereje gikemuke, igasaba inzego bireba gukemura izindi mbogamizi zibangamiye itwara ry’abagenzi.

Ibibazo mu gutwara abantu mu Mujyi wa Kigali bikunze kugarukwaho kenshi mu bitangazamakuru, aho abagenzi bagaragaza ko bamara umwanya munini bategereje imodoka bikabagiraho ingaruka zitandukanye.

Jali Transport Ltd ikoresha imodoka zo mu bwoko bwa bisi zitwara abantu 70 n’izindi zitwara abantu 30 ariko mu rwego rwo kurushaho kongera ubushobozi bw’imodoka ubu yahisemo gukomeza kongera bisi nini kuko bisi nto zongera ubucucike mu muhanda.

Umuyobozi Mukuru wa Jali Transport, Twahirwa Innocent, yavuze ko bafite gahunda yo gukomeza kongera bisi nini kugira ngo barusheho guha serivisi nziza ababagana.

Ati “Ubu muri bisi 25 zifite ubushobozi bwo gutwara abantu 70 harimo 40 bagenda bicaye na 30 bahagaze twateganyaga kongera mu zo dukoresha uyu mwaka, zimwe muri zo zageze ku butaka bw’u Rwanda n’izindi ziri mu nzira zizahagera mu minsi mike.”

Ibibazo by’ingutu bikigaragara

Twahirwa yakomeje agira ati “Ikibazo gikomeye turi bube dusigaranye ni icy’imihanda ifite abagenzi benshi ariko itagendeka nka Nyabugogo-Nzove-Rutonde na Kimironko-Masizi-Birembo. Aha tuhagira abagenzi benshi ariko imihanda yaho ni ibinogo ; usanga imodoka ihageda isaha yose kandi hatarenga kilometero 12, hakiyongeraho ko itabasha gukora umunsi wose idapfuye kubera ububi bw’umuhanda.”

Ikindi kibazo ni icy’umuvundo w’ibinyabiziga mu muhanda cyane cyane mu masaha ya nimugoroba na mu gitondo aho usanga bisi aho isanzwe ikoresha iminota makumyabiri gusa biyisaba igihe rimwe na rimwe kirenga n’isaha kandi ari bwo abagenzi baba bayitegereje ari benshi.

"Ikindi ni uko dukomeza gukangurira abagenzi batugana kwishyura bakoresheje ikarita yabigenewe ya Tap&Go kuko umugenzi utayikoresha akishyura amafaranga ye y’urugendo mu ntoki aba adatanze umusanzu we kugira ngo imodoka agendamo izabone iyisimbura mu gihe kizaza."

Twahirwa yongeyeho ko “inzego bireba zibizi kandi hari icyizere ko zirimo gushaka igisubizo cyiza gituma gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange bikomeza gutera imbere.”

Source : igihe.com
link : https://igihe.com/ubukungu/ishoramari/article/jali-transport-yashyikiriye-bisi-nshya-muri-25-iteganya-kongera-mu-muhanda


Jali Transport ishyize imbaraga mu kongera bisi zifite ubushobozi bwo gutwara abantu 70