Jali Transport yatangije amahugurwa azamara iminsi ine, azafasha abashoferi 304 b’iki kigo gusobanukirwa neza gahunda ya Gerayo Amahoro no kunguka ubumenyi bubafasha gukora kinyamwuga.

Umuhango wo kuyatangiza wabaye kuri uyu wa 20 Nyakanga 2023, witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Umuyobozi Mukuru wa Jali Investment Limited, Col. Twahirwa Louis Dodo n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera.

Witabiriwe kandi n’Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’Ubwikorezi mu Rwego Ngenzuramikorere, RURA, Uwimana Innocent ; Umuyobozi w’Ishami rya Polisi rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda, ACP Gerald Mpayimana n’abandi.

Uretse gahunda ya Gerayo Amahoro, abashoferi bazigishwa indangagaciro ziranga umushoferi w’umwuga, uburyo bwo kwakira no gufata neza abakiliya, kumenya kugenzura amarangamutima y’abo n’ay’abagenzi n’ubumenyi bw’ibanze ku buzima n’imikorere y’imodoka.

Kugeza ubu Jali Transport nka rumwe mu nzego z’ubwikorezi yihariye 75% bya zone zose zo mu Rwanda zigizwe n’imihanda 30. Iki kigo kandi gifite imodoka 207.

Col. Twahirwa Louis Dodo yavuze ko bashaka gukomeza kongera iryo terambere binyuze mu kubakira ubushobozi abakozi no kongera imodoka bafite.

Ati “Turashaka ko bagira ubumenyi bwisumbuye, barusheho kubahiriza amategeko y’umuhanda no kubibutsa ko kubona uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga bidahagije ahubwo bagomba kurushaho kumenya andi mabwiriza agenga umuhanda.”

Col Twahirwa akomeza avuga ko bateganya no kongeraho izindi modoka zikava kuri 207 zikagera kuri 280, yerekana ko vuba aha bagiye kwakira izigera kuri 20 mu kugabanya imirongo ikigaragara mu bice bitandukanye bakoreramo.

Ati “Ikindi Leta na yo hari imodoka zirenga 100 igiye kuzana ziyongera kuri izo tugahangana n’icyo kibazo. Turasaba Minisiteri y’Ibikorwaremezo kongera imihanda kuko hari ubwo duhera mu muvundo w’imodoka tukabura uko tujya gutwara abantu.”

Mu guhangana n’icyo kibazo cy’umuvundo ukabije w’imodoka, Umuyobozi muri RURA ushinzwe Ibijyanye n’Ubwikorezi, Uwimana Innocent, yavuze ko Leta iri kugerageza gukemura ibyo bibazo binyuze mu kongera imihanda, imodoka zitwara abantu ku buryo bwa rusange no kuzishakira imihanda y’umwihariko.

Ku cyo gushakira imodoka imihanda y’umwihariko, Uwimana yavuze ko bitarenze amezi abiri iyi gahunda izaba yatangiye ndetse hazaherwa ku muhanda wa Downtown- Rwandex-Remera, uzajya unyuramo za bisi zitwara abantu ku buryo bwa rusange gusa.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, rigaragaza ko impanuka zo mu muhanda ziri ku mwanya wa munani mu kwica abantu benshi. Nibura abantu miliyoni 1,3 buri mwaka bapfa bazize impanuka.

Izi mpanuka kandi ziri ku mwanya wa mbere mu kwica abaturage bari hagati y’imyaka itanu na 29 mu Isi hose.

Muri Afurika abaturage 28 mu bihumbi 100 bicwa n’impanuka zo mu muhanda, mu gihe mu Rwanda abaturage bari hagati ya batanu na batandatu mu bihumbi 100 bicwa n’izo mpanuka.

Umuvugizi wa Polisi, CP John Bosco Kabera, yeretse abashoferi ba Jali Transport ko bagomba kwirinda ibitera izo mpanuka byose, birimo kwitaba telefoni batwaye, ibyongera ibyago by’impanuka inshuro enye, kwandikirana ubutumwa bugufi batwaye kuko byongera ibyago byo kongera impanuka inshuro 23 n’ibindi.

Ati “Bagomba kwirinda akajagari kagaragara mu mihanda yose. Dufatanyije n’ubuyobozi bwabo dushimira cyane twabibukije ibyo bagomba kwitwararika mu gihe bari mu muhanda. Gahunda ya Gerayo Amahoro ikomereje ku gusanga abantu n’ibigo aho bakorera, turateganya ndetse no kugira ibiganiro nk’ibi mu bindi bigo”

Mu mezi atandatu ashize impanuka zo mu muhanda zahitanye abagera kuri 385, zikomeretsa mu buryo bukabije abagera kuri 340, mu gihe abakomeretse mu buryo bworoheje ari 4132, hangirika ibikorwaremezo 1728.

Umwaka wa 2022 warangiye mu Rwanda habaye impanuka zirenga 9400. Zahitanye abantu 600, ahakomereka abarenga 4000.

Source : igihe.com
link : https://mobile.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abashoferi-ba-jali-transport-bahuguwe-ku-mikorere-ya-kinyamwuga-mu-kwirinda


Abashoferi basabwe kubahiriza Gahunda ya Gerayo Amahoro bakurikiza amabwiriza yose asabwa mu gihe bari mu muhanda


Abashoferi ba Jali Transport beretswe ko kugira uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga bidahagije ngo bakore kinyamwuga


CP John Bosco Kabera yabwiye abashoferi ba Jali Transport ko bakwiriye kubahiriza amategeko y’umuhanda atari uko bari gutinya ibihano ahubwo ari uko bumva akamaro kabyo


Amahugurwa abashoferi bazayahabwa mu byiciro mu gihe kigera ku minsi ine


Umuvugizi wa Polisi, CP John Bosco Kabera, yeretse abashoferi ba Jali Transport ko bo na bagenzi babo nibita ku mabwiriza yo gukoresha umuhanda neza bizagabanya impanuka zihitana abantu


Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, CP John Bosco Kabera, yitabiriye umuhango wo gutangiza amahugurwa ku bashoferi ba Jali Transport


Umuyobozi Mukuru wa Jali Investment Limited, Col. Twahirwa Louis Dodo, yeretse abashoferi ko bagomba kwihugura umunsi ku wundi cyane ko ubwikorezi butera imbere buri munsi


Umuyobozi w’Ishami rya Polisi rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda, ACP Gerald Mpayimana, na we ari mu bahaye ikiganiro abashoferi ba Jali Transport


Umuyobozi muri RURA ushinzwe ibijyanye n’Ubwikorezi, Uwimana Innocent, yagaragaje ko mu minsi mike hazaba hatangiye kuboneka imihanda yahariwe bisi zitwara abantu ku buryo bwa rusange gusa


Uretse abashoferi ba Jali Transport amahugurwa yitabiriwe n’abakozi batandukanye b’iki kigo

Amafoto : Shumbusho Djasiri